Kanama 8: Nzahimbaza Uwiteka iminsi yose, Ishimwe rye rizaba mu kanwa kanjye iteka. Imana ishaka ko duhabwa umugisha kandi tugatera imbere mu buzima bwacu bwose. Ikeneye kukugirira neza ikaguha umugisha kuburyo uzabera n’abandi umugisha. Imana ikeneye kukuzuriza ibigega bigasagukira n’abandi nshuti. Kamere y’Imana ni ugutanga kandi ikeneye abantu bo guha umugisha, muri abo bantu rero nawe urimo. Gutanga ni ikigereranyo cy’urukundo rwayo. Iyo uri umuntu ukunda gutanga, uba uri kugaragaza Imana nyayo, iyo niyo miterere nyayo yayo. Abantu rero bashaka kubona imigisha nyamara ntakintu kibavaho. Uzasanga umuntu yirirwa avuga ngo Imana ntimuha umugisha ariko wareba na dukeimuhaye ugasanga niwe wa mbere utazi gutanga. Iga gutanga nibwo uzaba uhimbaza Imana nyabyo. Amena. – Rev. Sereine