Kanama 5: Ihora yicaye mu ijuru izabaseka, Umwami Imana izabakoba. Tekereza Imana ko yicaye mu ijuru yishimye nta bibazo ifite none wowe urabifite. Imana iba aherengeye nta maganya ifite ngo amafaranga azava hehe, ngo ibi nibi. Imana iri mu ijuru yicaye ku ntebe y’ubwami kandi irimo iraseka iranezerewe. Rero muri Zaburi 37 hatubwira ko izaduseka kuko iri kubona ko Umwanzi wacu kurimbuka kwe kwegereje. Mu yandi magambo impamvu Imana iduseka ni uko izi iherezo ry’ibitubaho byose. Izi amaherezo yacu kuturusha. Inkuru nziza ni uko njyewe nawe tuzatsinda urugamba nidukomeza kuba maso. Imana niyo yabigennye kandi izaduha intsinzi. Twizere gusa ibindi izabikora. Amena – Rev. Sereine