Nyakanga 13: Umutima w’umuntu utekereza urugendo rwe, Ariko Uwiteka ni we uyobora intambwe ze. Abantu twese usanga dufite inzozi zitandukanye zibyo tuzageraho twashyizwemo ni Imana Umuremyi w’Isi. Ikintu kizakwereka ko ibyo wifuza gukora cyangwa kugeaho byose naho wacibwa intege bitajya bikuvamo. Birakomeza bikakugumamo mpaka. Ushobora kuba ufite inzozi cyangwa intumbero imyaka n’imyaka ukajya ubona bigoye kubigeraho ariko ukumva ntiwabireka. Ndetse hari nigihe umutima wawe wakubwiye ngo bivemo nawe uti mbivuyemo ariko hashira igihe bikongera bikagaruka. Jya umenya ko uwo ari umuhamagaro w’Imana kandi ko air umugambi w’Imana. Uyu munsi ndagushishikariza gushaka Imana no kureka inzozi yagushyizemo zigasohora. Wicika intege zikurikirane. Yashyize uwo muhamagaro muri wowe kuko afite impamvu ashaka kugukoresha. Azakuyobora kugeza ubigezeho mu gihe gikwiriye. Amena – Rev. Sereine