Nyamata 20: Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi. Ese ubaho ubuzima bwizuye Yesu yaje gutanga? Ubuzima bwuzuye si ukuba ku nzu nziza nini cyangwa kugenda mu modoka nziza cyane igezweho. Imana yasezeranije ubuzima bwuzuye burenze ibintu tubona hano mu isi. Ibyo isi itaguha nibwo buzima bwuzuye Imana itanga. Ubuzima bwuzuye bivuga Kubaho wese kandi neza wisanzuye. Ibyo bishatse kuvuga iki? Bisobanuye ko nubwo waba uhura nibintu byinshi cyane, ubinyuramo kubera ineza y’Imana. Ineza (favor) y’Imana iyo ikuriho ibntu byose biguca intege ubinyuramo neza. Ushobora kugira amahoro mu bibazo bikomeye cyane bimeze nk’umuraba. Ushobora kugira amahoro igihe ubona ibintu bimeze nabi. Iyo ufite ubuzima bwuzuye uhora ufite amahoro no mu gihe abantu babona ko wakabaye ntayo ufite. Ndakwifuriza uyu munsi kugira ubuzima bwuzuye. Amena- Rev. Sereine