Nyakanga 10: “Ibyejejwe by’Imana ntimukabihe imbwa, kandi n’imaragarita zanyu ntimukazite imbere y’ingurube, kugira ngo zitaziribata maze zikabahindukirana zikabarya. Ntabwo abantu bose baza mu buzima bwacu air abantu b’agaciro. Hair n’abantu Bibiliya igereranya n’ingurube. Hari abantu bakureba bagapfusha ubusa impano ziri muri wowe. Bakagufata nkaho uri umuntu ubonetse wese. Iyo nawe rero utazi kwiha agaciro ugenda wiha buri wese uje ukamuha ibyawe. Abantu ukwiriye kwiyegereza ni abantu bazi agaciro kawe, bakakubaha, bakakwemera. Abantu bishimira intambwe nziza uba uri guter amubzima. Ni abantu bizera ko hair ibyiza byakuvamo. Abantu baziko wowe wahamagawe n’Imana kandi bakabikubahira. Naho rero kwiyegereza abantu babonetse bose n’abagupfobya uzaba umeze nko kwiyegereza ingurube zose zibontse. Hitamo abantu mubana kandi bakwemera naho abaza baje kuguca intege no kugusuzugura ubashyire kure yawe. Umuntu wese wakiriye Yesu Kristo aba afite agaciro ntabwo aba akwiriye kwiyegereza ingurube zose. Uziko na Yesu yigeze gusanga abantu bacururriza murusengero agakubita agasohora? Nubona umuntu atazi agaciro kawe uzamwegezeyo kuko uwo yakwanduza. Iheshe agaciro uyu munsi. Amena – Rev. Sereine