“Ni we waduhesheje igikundiro no kuba intumwa ku bw’izina rye, kugira ngo mu mahanga yose habemo abumvira Imana babiheshwa no kwizera” – Abaroma 1:5 BYSB
Iyo wakiriye ubuntu bw’Imana mu buzima bwawe, uba wakiriye n’igikundiro. Ubuntu bw’Imana ntabwo ari umugisha gusa; ni izindi mbaraga zidasanzwe zituma ubasha kugera kure ndetse no gukora ibirenze ibyo wasanzwe uzi. Izo mbaraga zituruka ku Mana, ziguha ubushobozi bwo kugera ku ntego zawe mu buzima bwawe bwite, kandi bikaguha imbaraga zo gutanga umusanzu ukomeye mu kubaka no kwamamaza ubwami bw’Imana.
Uko wakira ubuntu bw’Imana, ni nako wuzuza umugisha ku buryo ugera no ku buzima bw’abandi bantu bakuzengurutse. Ibyo byakubashisha kugira impinduka nziza ku mibereho yabo, binyuze mu guharanira kubaho mu rukundo n’ubwiyoroshye. Mu kubaho ubuzima bwiza bushingiye ku rukundo, waba uteza imbere imyizerere n’ukwizera, ukaba ubereyeho gusakaza urumuri n’ubuntu bwa Kristo mu bandi.
Rev. Sereine