“…Mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, Yategetswe itarabaho n’umwe.” – Zaburi 139:16
Wari uziko Imana yari yarateguye inkuru y’ubuzima bwawe mbere y’uko ikurema? Yari izi ubuzima bwawe bwose kandi igufiteho umugambi mwiza. Nubwo uzahura n’ibihe bigoye, izabikoresha kugira ngo ikugeze ku mugambi wayo mwiza.
Ibyo utumva neza ntibizaguheze kuri paji imwe y’ubuzima. Fata umwanzuro uhindure paji kugirango ugere ku byiza Imana yaguteguriye. Iyemeze utere intambwe ijya imbere kuko hari ibyiza bigutegereje yaguteguriye.
Rev. Sereine