Nk’uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo”. – Abefeso1:4
Ushobora kuba warirengagijwe n’abantu mu buzima, wenda ni abo witaga ko ari abantu bawe ba hafi, birashoboka ko hari amahirwe y’akazi yaguciye mu myaka y’intoki cyangwa umuntu wubahaga cyane we akaba yaragusuzuguye ntaguhe agaciro.
Uri ikiremwa gitangaje Imana yiremeye. Uri uw’agaciro imbere yayo. Yaguhaye impano n’ubushobozi kubw’impamvu. Kwirengagizwa cyangwa gutenguhwa n’abantu wizeraga ntibiguhume amaso; ntibikwibagize ubutunzi Imana yakubikije mu mutima wawe. Yagutoranijwe mbere yuko irema isi.
Rev. Sereine