Marayika w’Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Uwiteka ari kumwe nawe wa munyambaraga we, ugira n’ubutwari.” – Abacamanza 6:12
Mu cyanditswe, Imana yise Gideyoni umugabo w’intwari utagira ubwoba. Gideyoni yibonaga nk’umunyantege nke, utsinzwe kandi utabashije. Ariko Imana yamubonaga nk’umunyamaboko, wizeye kandi urenze kuba umutsinzi.
Ikibazo ni iki: Ese tugiye kwizera ibyo Imana ituvugaho, cyangwa tugiye kwizera ibyo twiyumvamo, ibyo dutekereza, n’ibihe tugezemo? Uyu munsi wumva ucitse intege, ariko Imana ikwita ukomeye. Ushobora kwiyumva nk’uwatsinzwe ariko Imana ikubona nk’umutsinzi. Wakumva ufite ubwoba ariko Imana ikubona nk’ushize amanga. Uyu munsi ntugire ubwoba kuko Uwiteka arikumwe nawe!
Rev. Sereine