Ijambo Rikiza, Kamena 1, Nzi ibyo nibwira kubagirira ni ibyiza. Yeremiya 29:11-13 BYBS

Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si ibibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga. 12 Kandi muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira. 13 Muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose. Imana ihorana imipango myiza kuri twebwe. Ejo hazaza hacu iba yarateguye ko hazaba heza. Bishobora kuba bikugoye kuba wabona ibyiza uyu munsi. Urabona nta nshuti zikikuzaho, nta kazi gashya, ubucuruzi ntiburi kugenda… Uku kwezi reka nkubwire ngo gutegerezemo ibitangaza byinshi mu buzima bwawe. Icyo ni igihe cyo kugirirwamo neza n’Imana. Bimwe uzi byanze uku kwezi bizakunda. Amena

References
Bible gateway
Joel Osteen dairly words
Loyce Meyer
BYBS

Spread the word of truth :

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *