Ijambo Rikiza, Gicurasi 29 Twigane Imana nk’abana bakundwa-Abefeso 5:1-2 BYBS

1 Nuko mwigane Imana nk’abana bakundwa. 2 Kandi mugendere mu rukundo nk’uko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba ituro n’igitambo cy’Imana n’umubabwe uhumura neza. Abana bato igihe cyose bairikumwe n’abantu bakuru baba bari kubigiraho babareba kandi bumva. Uko niko natwe tugomba kwigira ku Mana iminsi yose. Abenshi muri iyi si bigira kubyo babona ku mbuga nkoranyambaga, ama TV n’ibindi. Ariko Ijambo ry’Imana ritubwira ko tugomba kuba abantu bigana Imana. Uyu munsi wicare wibaze ngo ninde wigiraho mu buzima bwawe? Inama naguha igira ku Mana Data wa Twese. Amen

References
Bible gateway
Joel Osteen dairly words
Loyce Meyer
BYBS

Spread the word of truth :

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *