Urukundo rurihangana rukagira neza…” – 1 Abakorinto 13:4
Ni igihe kingana iki umara buri munsi utekereza ku byerekeye wowe ubwawe cyangwa ku buryo bwo gukomeza kuzamura ubuzima bwawe ugereranije no gutekereza ku bandi no ku buryo wabafasha kugira ubuzima bwiza? Iyo wibereye mu bikorwa byawe bya buri munsi, wibaza uti “Ni nde nshobora guhumuriza uyu munsi? Ni nde nshobora gufasha?”
Wibuke, ufite ikintu cyo gutanga ku bo ubana nabo kitakorwa n’undi wese. Hari umuntu mu buzima bwawe ukeneye guhumurizwa. Hari umuntu mu buzima bwawe ukeneye kumva ko umwemera. Dufite inshingano zo kwita kubo Imana yaduhaye muri ubu buzima. Imana idutegerejeho ko tugira abo duhindurira ubuzima mu muryango wacu no mu nshuti.
Rev. Sereine