Intambara yo mu Mwuka niki? Pst. Sebineza Salomon Felix

Monday 22 June 2020, by sereine

Hamwe na Pasiteri Sebineza Salomon Felix, twateguye inyigisho zikubiye mu kiganiro IJAMBO RIKIZA MU BIGANZABYIMPUHWE. Ni iyereka Pasiteri yagize mu 2018 Imana irmubwira ubwo yari afite amasengesho y’iminsi mirongo irindi n’ibiri (72). Imana yaramubwiye ngo agende akrane na Nterinanziza Sereine umuyobozi wa Ibiganzabyimpuhwe (Hands of Compassion Foundation/HOCOF).
Ntwabwo muri uwo mwaka Pasiteri n’Umyobozi bahise basobanukirwa uko bakora iryo vugabutumwa, kugeza igihe mu Ibiganzabyimpuhwe havuyemo ikinyamakuru na IMPUHE TV.
Muri iryo hishurirwa niho twabateguriye inyigisho izamara iminsi cumi n’itanu (15) tuganira ku ijambo ry’Imana rifite intego : “Intambara yo mu mwuka”. Nyuma y’iri jambo tuzakomeza no kubigisha izindi nyigisho nkuko Imana izagenda iziduhishurira.
Yeremiya 17:14 ” Uwiteka nkiza ndabona gukira. Uwiteka ndokora ndabona kurokoka. Kuko ari owe shimwe ryanjye”. Uwiteka atagukijije ntabwo wakira. Hari abantu benshi bafite ibikomere, bahemukiwe bakeneye gukira. Muri izi nyigisho zizazamara iyi minsi hari benshi bazakizwa bari kurwana intambara y’Umwuka. Buri munsi uzajya ubyuka ubyukire ku ijambo ry’Imana rikiza ku IMPUHWE TV.

Umunsi wa mbere (1) Intambara yo mu mwuka niki?

Wakwibaza ngo intambara yo mu mwuka niki?
Abanyakorinto bari bafite ikibazo gikomeye cyane barahuye n’ibintu by’ubuyobe. Ni itorero rikomeye pawulo yatangije. Bahuye n’ubuyobe bagira intambara zo mu mwuka. Pawulo agiye gusoza igitabo cy’Abakorinto arabandikira ati Ntiturwana n’abantu bafite umubiri. Dusomye mu 2 Abakorinto 10:3-6 ” Nubwo tugenda dufite umubiri ntitugenda mu buryo bw’abantu…..” Iyo usesengura iri jambo. Paulo yaravuze ngo tugenda nk’abantu ntiturana mu buryo bw’abantu. Turwana mu mwuka.
Yohana 15:15-18 Yesu nawe yaravuze ngo muri mu isi ariko abisi ntabwo muri abisi niyo mpamvu abisi babanga. Arongera aravuga ngo kuva kubwa Yohana umubatiza, ubwami bw” Imana buratwaranirwa. Intwarane zibugishamo imbaraga.
Pawulo nawe yandikira Abefeso ababira imyitwarire y’abagabo, abana, uko abantu bagomba kubana. Iryo Torero niryo Pawulo yakomeje rifite amakemwa. Ariko agiye gusoza ibyo yandikiye Abefeso 6:10-18 arababwira ngo Ibisigaye mukomerere mu mami kugirango mubashe guhangana n’Umwanzi. Niyo ntambara yo mu mwuka. Satani arariganya. Ni umubeshyi. Ariganya umukiristo ntamenye ibyo arwana nabyo. Abanyetorero biki gihe ntibarwana mu mwuka usanga barwana mu mubiri. Baraterwa nabo bakitera. Ntabwo turwana n’Inyama n’amaraso. Turwana n’abantu bane: 1) Turwana n’abatware 2) Turwana n’abanyembaraga 3) Turwana n’abafite ubushobozi 4) Turwana n’imyuka mibi yo mu ijuru
Dukubita hasi ibitekerezo. Abakiriristo benshi turwana intambara y’imitekerereze. Turarwana n’imbaraga z’umwijima. Dukwiye gukanguka tukarwana intambara nziza.

Ni ibiki biranga uwahuye n’intambara yo mu mwuka?

Umuntu watewe n’intambara yo mu mwuka arangwa no: 1) Kuba utagisenga 2) Kuba utagikunda amateraniro 3) Kuba utagikunda gutanga no gusura abantu 4) Kuba utagikunda abantu

Ni izihe ngaruka z’ufite intambara yo mu mwuka?
Uzifite ingaruka zimugarukaho ni ukugwa. Bibiliya itubwira ko irari rikura amaherezo rikabyara icyaha. Akazageraho akarimbuka.

Ni bande muri Bibiliya bahuye n’intambara yo mu mwuka?
Samusoni yahuye n’intambara yo mu mwuka ntiyamenya ibyo arimo. Yaguye kwa Delila bamunogoramo amaso. Abakirisito benshi bari kugwa nka Samusoni. Benshi bagera muri business bagatangira kwiba. Nahandi bakagwa.

Intambara y’Umwuka igaragarara mu bihe byiciro?
Ntahantu Satani atabasha kurasa imyambi. Guhera ku mwana muto kugera ku mukuru arwana intambara yo mu mwuka. Umuntu iyo akiri mu isi aba afashe igihe mu ntambara.

Ese intambara zigaragara mu madini nazo n’iz’umwuka?
Nazo ni intambara z’umwuka zizanwa na Satani maze abantu ntibabimenye bakarwana mu mubiri. Pasitoro, Bishop, Regional, Archibishop araterwa ahubo ntituba dukwiriye kumutera natwe. Satani niwe winjiza umwuka w’Intambara mu madini. Pawulo yabwiye Abaheburayo 12: 14-15 Mugire umete wo kubana n’abantu bose amahoro.

Tuzakomeza tureba imiryango satani yinjiririramo aduteza intambara y’Umwuka.

Spread the word of truth :

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *