Ijambo Rikiza, Gicurasi 27: Kugira Ubushizi bw’amanga- Abeheburayo 10:35 BYBS

Nuko rero ntimute ubushizi bw’ubwoba bwanyu bufite ingororano ikomeye. Uburyo urimo kwizera Imana muri iyi minsi bisobanura ibyo usengera. Ese Imana uyitegerejemo gukira, akazi, amafaranga? Ibyo byose Imana yarabidusezeranije kuva kera. Imana kuva yaturema yifuza ko tubaho mu migisha, mu mahoro, iminsi yose yo kubaho kwacu. Ariko kugira ngo ibyo tubigereho dusabwa kubigiramo uruhare. Uruhare rwacu ni ukumwizera no kumunambaho. Ijambo ry’uyu munsi riratubwira ngo nituguma mu kwizera ibyo yadusezeranije tuzabona ibihembo. Ntugacibwe intege n’Ibigeragezo Imana irakora. Izere Ushire amanga uhangane n’ibikurwanya. Uzabona ibyiza Imana yaguteguriye. Amena

References
Bible gateway
Joel Osteen dairly words
Loyce Meyer
BYBS

Spread the word of truth :

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *